amategeko & amabwiriza

Urakoze gukoresha serivisi za Reycreo. Aya mabwiriza agenga uburyo bwo gukoresha no kwinjira urubuga rwa Reycreo(bikunze kwitwa "serivise"), harimo n'urubuga rwa interineti rwo kuri telefoni(www.reycreo.com), SMS, APIs, imenyekanisha, imbuga, buto, kwamamaza,amadirishya, na serivise z'ubucuruzi hamwe nandi makuru, inyandiko, ibishushanyo, amafoto, ndetse n'ibindi byose byashyizweho, byakuweho cyangwa bigaragara kuri serivisi. Mu gukoresha iyi serivisi, uba wemeye aya mabwiriza. Ihangane uyasome witonze:

1. Mu kwiyandikisha kuri iyi serivisi, uraba wemeye gukurikiza amategeko n'amabwiriza by'iyi serivisi
2. Amafaranga(data charges) arakatwa iyo uri gukoresha cyangwa uri gukina imikino ku rubuga rwa Reycreo
3. Mu kwiyandikisha kuri iyi serivisi, ugomba kuba urengeje imyaka 18 cyangwa wahawe uruhushya n'ababyeyi cyangwa umuntu ubifitiye uruhushya rwo kwishyura ifatabuguzi n'amafaranga agenda ku ifatabuguzi rwawe kuri telefoni cyangwa ku ifatabuguzi wishyura ku kwezi kuri fagitire y'ukwezi.
4. ifatabuguzi ryawe iyo ukwezi gushize rihita ryivugurura ako kanya kugeza iyo wiyandukurije ukava muri serivisi. Amafaranga y'ifatabuguzi ahita ava ku mafaranga ufite kuri telefoni yawe cyangwa akajya ku mwenda wa fagitire y'ifatabuguzi wishyura mbere.
5. Imikino hamwe n'ibyiciro by'imikino bigaragara kuri uru rubuga bishobora kwiyongera, guhinduka cyangwa kuvanwaho mu ibanga rya U2opia Mobile hatabanjwe kubimenyeshwa mbere ku bafatabuguzi.
6. Gukoresha serivisi zacu ntago biguha uburenganzira bwo kwiyitirira umutungo w'ubwenge kuri serivisi zacu cyangwa kubyo ubasha kwinjiramo. Ntago ugomba gukoresha ibigize serivisi zacu uretse uhawe uruhushya na nyiri serivise cyangwa hari aho biteganywa n'itegeko. aya mabwiriza ntago aguha uburenganzira bwo gukoresha ibirango cyangwa ibimenyetso byakoreshejwe muri serivisi zacu.
7. Dushobora guhindura aya mabwiriza cyangwa umugereka w'amabwiriza, kugirango bijyane n'impinduka y'itegeko cyangwa serivisi zacu tubagezaho. Ugomba kuzajya ureba ku mabwiriza kenshi. Tuzashyiraho itangazo ry'impinduka rijyanye naya mabwiriza kuri uru rupapuro. tuzashyiraho itangazo ku mpinduka ku mabwiriza mashya kuri serivisi zisanzwe zikoreshwa.